CHIC FINANCE PLC yizihije Icyumweru cyahariwe Serivisi ku Bakiriya cya 2026.
Ku wa 9 Ukwakira 2026, CHIC FINANCE PLC yifatanyije n’abakiriya bayo n’abakozi mu kwizihiza Icyumweru cyahariwe Serivisi ku Bakiriya cya 2026, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “The Extra Mile”, isobanura gukora ibirenze ibyo umukiriya yiteze. Iki gikorwa cyabaye umwanya wo gushimira abakiriya ku cyizere bakomeje kutugirira, no gushimangira umubano mwiza ushingiye ku bwizerane, no gutanga serivisi nziza.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Imikorere y’ikigo (Head of Business and Operations) yashimiye abakiriya ku cyizere, ubudahemuka n’ubufatanye bakomeje kugaragariza CHIC FINANCE PLC. Yagaragaje ko inkunga y’abakiriya ari imbaraga zituma ikigo gikomeza kunoza serivisi, kwita ku byifuzo byabo no gushimangira umubano urambye na bo.
Yagize ati: “Turashimira byimazeyo abakiriya bacu ku cyizere mukomeje kutugirira. Ubufatanye bwanyu ni ingenzi kuri twe kandi budutera imbaraga zo gukomeza gukora byinshi kurushaho. Twiyemeje kunoza serivisi tubaha, kubatega amatwi no gukora ibirenze ibyo mutwitezeho kugira ngo turusheho kubaha serivisi nziza. Kwita ku bakiriya bacu si iby’icyumweru kimwe gusa, ahubwo ni inshingano dukomeza buri munsi.”
Kuri CHIC FINANCE PLC, gukora ibirenze ibyo umukiriya yiteze bisobanuye kumutega amatwi, gusobanukirwa ibyo akeneye, kumuha serivisi zinoze kandi zizewe, no guhora ishaka uburyo bwo kurushaho kumworohereza. Ikigo gisanga serivisi nziza ari inshingano ya buri mukozi, isaba ubwitange, ubunyamwuga no guhora ashaka uko yarushaho kunoza ibyo akora.
Mu gusoza iki cyumweru, CHIC FINANCE PLC yashimiye abakiriya bayo bose ku cyizere n’ubufatanye bakomeje kugaragaza, inashimira abakozi bayo ku muhate n’ubwitange bagaragaza mu kubitaho. Icyumweru kirarangiye, ariko umuhigo wo gukora ibirenze ibyo abakiriya biteze urakomeje.
English
Français